Ni akanya gato ...

brake car traffic training

Twara.rw: Uburyo wakwitegura ikizamini cya provisoire kuri telephone cg mudasobwa

Imaze 2 months, 2 weeks

Waba uri kwitegura ikizamini cya provisoire uri no gushaka uburyo bwo kwitoza no kuzamura ubumenyi bwawe?

 

Wihangayika!  Muri iyi nkuru, turakwereka uburyo ushobora kwitegura ikizamini cy amategeko y'umuhanda ukora ibizamini by'imyitozo kuri telephone yawe cg mudasobwa kugirango bigufashe gutsindira provisoire bitakugoye.

 

Benshi batwandikira batanga ubuhamya uko twara yabafashije.

 

Intambwe ya 1: Sura urubuga rwa twara.rw

 

Intambwe yambere nugusura urubuga rwa Twara.rw. Ugeze kurubuga, Ushobora gukora ikizamini cyimyitozo kubuntu igihe uje bwambere.

 

 

Intambwe ya 2: Kora ikizamini cy'umwitozo kubuntu

Nyuma yo gukanda kuri button "Tangira", ushobora gukora ikizamini cy’umwitozo kubuntu.

Igihe uri gukora ikizamini, ugenda ubona niba igisubizo uhisemo ari cyo cyangwa Atari cyo bikagufasha kuba wafata neza igihe uri no gukora iyo myitozo.

 

umaze kurangiza ikizamini, ubona amanota wagize.

 

Icyitonderwa: BURI KIZAMINI UKORA SYSTEMU IBA IGIKOREYE WOWE WENYINE.

 

Intambwe ya 3: Gura paki y'ibizamini

Nyuma yo kurangiza ikizamini cy'ubuntu, ushobora kugura paki y'ibizamini ikunogeye. 

Uganda kuri gura code, ugahitamo code, ugashyiramo numero ya mobile money wishyuriraho, hanyuma ukishyura ukoresheje terefone yawe.

 

Intambwe ya 4: Akira kode yawe y'ibizamini

 

Ubwishyu bumaze kwemera, wakira SMS irimo kode y’ibizamini by’umwitozo waguze.

Iyi kode ikoreshwa igihe cyose ugiye gukora ikizamini.

 

Intambwe ya 5: Koresha code yawe kugirango ukore ibizamini

 

Kugira ngo ukore ibizamini by'imyitozo, sura urubuga rwa Twara.rw hanyuma wandike kode ahanditse "Andika code y'ikizamini", nyuma yo gushyiramo code , kanda ahanditse "Tangira ikizamini".

 

Urubuga rukwereka umubare w'ibizamini bisigaye kuri kode hanyuma rukakujyana kukizamini.

 

Intambwe ya 6: Kurikirana uko ubumenyi bwawe buhagaze.

Iyo wiyandikishije kurubuga, ushobora kandi kubona amakuru yukuntu ubumenyi bwawe buhagaze mubice bitandukanye no gukurikirana iterambere ryabwo.

 

Ukurikije izi ntambwe zoroshye, ushobora kwifashisha ibizamini byimyitozo bitangwa na Twara.rw kandi ukongerera amahirwe yo gutsinda ikizamini cya provisoiri cyawe.

 

 

Ntutegereze ukundi, jya kurubuga Twara.rw utangire kwitegura ikizamini cyawe uyumunsi!