Ni akanya gato ...

brake car traffic training

UBURYO BUSHYA BWO GUKORERA PERMIS - AMAHITAMO UFITE

Imaze 1 month, 3 weeks

Mu minsi ishize ishami rya police mu Rwanda rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga  cyitwa Vehicle testing control tower giherereye mu karere ka kicukiro, umurenge wa kanombe,  Ryamuritswe ikibuga cyabugenewe cyo gukoreramo ibizamini  hifashishijwe ikoranabuhanga. Iyi nkuru iragufasha gusobanukirwa iri koranabuhanga, inyungu zayo ndetse iranakwereka amahitwamo ufite muri iyi minsi.

 

IYI SYSTEME IGIZWE N’IBICE 2

Igice cya 1: ikorana buhanga riri mukibuga

Hari ikorana buhanga riri mukibuga gikorerwamo ibizamini hifashishwa Sensor bikohereza amakuru mucyumba gishinzwe control mwikorwa ry’ibizamini.

 

Igice cya 2: ikoranabuhanga riri mu modoka

Hakaba hari ikoranabuhanga riri mu modoka rishinzwe control y’uko ikizamini gikorwa. Hanifashishwa ikorana buhanga rya GPS kugirango bagende bakurikirana aho imodoka igenda igera bibashe no guhuzwa nibyapa biri kuri uwo muhanda( Igihe uri gukora ikizamini cyo mumuhanda) kugirango amabwiriza atangwa n’iryo koranabuhanga ataza kubusanywa n’ibyapa biri kuri uwo muhanda.

 

IBYO UMUKANDIDA ASABWA KUGIRANGO ATANGIRE IKIZAMINI

  1. Kuba afite provisoire
  2. Kuba yari yandikishije kw’irembo
  3. Akaza ku munsi nisaha yahawe.
  4. Ibyangombwa bikenewe

 

IBICE BIGIZE IKIZAMINI

  1. Guhaguruka neza
  2. Kujya guhagarara kubuhaname (Demarage).
  3. Guhunga inzitizi
  4. Parking
  5. Kunyura mumasangano yumuhanda aho banyura bazenguruka (Rompuwe)
  6. Guparika kuruhande (Utunguwe)
  7. Guhagarara cg guparika basubira inyuma 
  8. Guhindura vitensi
  9. Asubira aho umurongo usoreza ikizamini.

Umukandida iyo atangiye ikizamini aba afite amanota 100% uko agenda akora udukosa twa hato nahato niko amanota agenda agabanuka gacye gacye ikorana buhanga rirabimwereka kuko uwatsinze agomba kuba afite amanota 80%.

Inyungu zo gukora ikizamini hifashishijwe iri koranabuhanga

1. Serivise yihuse( Umuntu azabasha kuba yarangiza ikizamini mu isaha 1 gusa)

2. Ntaburiganya mukizamini( Nta ruswa, ntanigihunga)

3. Umukandida azajya aba abona uko ari kwitwara uko biri kuba ( live)

4. Gukorera mu modoka nziza zitaguteza ibyago byo gutsindwa.

5. Gukorera ahantu heza habugenewe kandi hitabwaho by’umwihariko.

AMAHITAMO UFITE UBU:

Abifuza gukoresha ubu buryo bushya, kubera inyungu zavuzwe aho haruguru bashonje bahishiwe.

 

Mugihe polisi y’uRwanda itaratangaza andi makuru ku bijyanye n’ubu buryo bushya, Abakandida bose bakomeje kwiyandikisha ku Irembo nk’ibisanzwe kandi bakajya mukizamini cy’aho biyandikishije gukorera.

 

Niba udafite provisoire, cyangwa urambiwe kwirirwa utsindwa ikizamini, koresha urubuga twara.rw kuri telephone cg mudasobwa wihugura muburyo bugezweho uzajye mukizamini ufite ubumenyi buhagije kandi by umwihariko wiyizeye. 

 

 

 

Kanda hano utangire ku buntu. hano