Ni akanya gato ...

brake car traffic training

Ikizamini: ibintu 9 byakurinda ubwoba mu kizamini cy amategeko y'umuhanda

Imaze 1 year, 7 months

twara: ni gute wakwirinda ubwoba bw ikizamini

Umaze iminsi witegura ikizamini cy amategeko y umuhanda, perimi cyangwa ikindi? Watanze amafaranga menshi uha abarimu bagufasha kwitegura. Wenda waranagujije kugira ngo bwanyuma ube watsinda icyo kizamini cya perimi, provisoire cyangwa ikindi ?

Kugitsindwa byagushenjura umutima kandi koko burumvikana. ibi rero bituma abantu benshi bagira ubwoba igihe binjiye mukizamini rimwe na rimwe bigatuma batsindwa.
Gusa ushobora kurwanya ubwoba bukabije ukurikiza inama tugiye kuguha muri iyi nkuru.

Kwiga neza

Kugira ngo wirinde ubwoba mugihe cy'ikizamini bisaba kwiga neza, ukamenya ibintu byose by'ingezi ucyeneye kuba uzi mbere y'ikizamini.

Ibi bisaba gutangira kwiga kare, ukiga ntagihunga udasimbuka ikintu na kimwe, ibyo bizakurinda kwiga nabi kumunota wanyuma.

 

Ubaye uri kwitegura ikizamini cya provisoire, uru rubuga twara rumaze gufasha besnhi gustinda. Niba  ubasha gusoma iyi nkuru nuko uha agaciro ubumenyi udakorera kumahirwe gusa kanda hano utangire wihugure . ikizamini cyambere ni ubuntu.

NB: Igihe kwiga bigusaba amafaranga udafite tangira kare cyane, ujye ukoresha macye wiga bicye bicye bityo umunsi w'ikizamini uzagere warabimenye byose.

Kwibona uri gutsinda

Burya ubwenge bwa muntu ni igitangaza, iyo wibona watsinzwe muntekerezo zawe birangira n'ubundi utsinzwe kuko bigutera ubwoba bwinshi bikaba byanagutera kwibagirwa ibyo uzi.

Yaba ari mbere y'ikizamini cyangwa uri mukizamini, ukwiye muntekerezo zawe gushushanya ishusho yawe watsinze. ibyo bituma ibyo ukora biganisha kuri yantsinzi koko.
Ibi nkubwira nibyo kandai birakora ntubyirengagize.

Guhumeka bigabanya ubwoba

Ushobora kuba utabizi ariko burya guhumeka bigabanya ubwoba yaba ari mukizamini cyanga mubindi bihe bijya bitera abantu ubwoba.

Bigenda gute rero:
1. humeka winjize umwuka gahoro ukoresheje amazuru gusa ubare kane ( rimwe, kabiri, gatatu,...) ubarira mumutima wawe.
2. Gumana wamwuka mubihaha nabwo ubare kane.
3. Sohora wamwuka binyuze mukanwa gahoro ubare kane wumve uburemere bukuva kumutima.
4. Tegereza ubare kane mbere yo kongera kwinjiza umwuka.
5. Komeza uhumeka gutya kugeza ubwoba bukabije bushize cg bugabanyutse kuburyo butabangama.

Ubu buryo ushobora kubukoresha mbere y'ikizamini cyangwa mukizamini bigushobokeye.
Ujye wibuka guhuza uku guhumeka n'ibitekerezo byiza harimo kwibona utsinda.

Kwiyumva neza mumitsi n'umubiri wose

Ubwoba bushobora gutuma imitsi (Muscles) zo mumubiri zikakara ( Tension) igihe uri gukora ikizamini gisaba guhuza intekerezo no gukoresha umubiri nk'ikizamini cya permis bikaba byatuma uzimya imodoka kandi warusanzwe uyitwara neza igihe wihuguraga.

Kugira ngo rero wirinde gutsindwa kubera ibyo, genzura umubiri wawe cyane imitsi ( Muscles) uzikoresha gacye gacye ( Ukomeza ukanoroshya) kugirango utaza kubura controle ugakora ibyo udashaka gukora.

Kwibwira ko uributsinde

Usibye gushushanya mubwenge bwawe ko uributsinde, ugomba no kwibwira ko uributsinde ko ukwiye gutsinda igihe cyose mbere ndetse no mukizamini.

Ibyo bisimbura amagambo mabi ndetse bikanakurinda ubwoba.

Kugera ahabera ikizamini kare ukimenyereza

Iyo ugeze ahantu uribukorere mbere bikumara ubwoba, urugero uribukore ikizamini cya permis iyo waciye aho umupolisi agiye kukunyuza bikumara ubwoba ukahamunyuza wiyizeye kuko uzi neza uko witwara.

Kuza ucyererewe bitera stress zitari ngombwa kuko mbere nambere uba ufite uwicyekwe ko hari icyo wacikanwe, waba rero unafite ubwoba bw'ikizamini bikaba i rudubi.

Kuruhuka no kurya neza

Umunsi w'ikizamini burya kuruhuka ni ingenzi, kuko ntakibi nko kujya mukizamini unaniwe warangiza ukanatsindwa kubera umunaniro. umubiri utaruhutse ntukora neza.

Bimwe mubintu bituma umubiri udakora neza cyane ku gutwara imodoka ni inzara.
iyo utariye amaraso ntantungamubiri zihagije aba afite ngo atume muscles zawe zikora neza.
Bishobora kukuviramo gutsindwa muburyo butari ngombwa.

kwirinda guhubuka

Igihe cyose wirukanse uba wishyira mubyago byo gukora amakosa atari ngombwa. Urugero umupolisi aguhagaritse kuruhande wiruka, ntiwabasha kubona umwanya uhagije wo gukoresha amatara ndangacyerekezo cg ngo uhagarare neza bishobora kukuviramo gutsindwa.

Urugero ntanze haruguru ni rumwe muri nyinshi, gusa uzirinde kwiruka uzanshimira nyuma.

Nyuma yo gukora ikosa ushobora gutsinda

Waruzi ko iyo ukoze ikosa mukizamini cya permis, bidasobanura ko uba utsinzwe?
yego nibyo.

Igihe ukoze ikosa rimwe, ntukihebe ngo wumve ko utsinzwe, ahubwo ujye urushaho kwitonda kugira ngo udakora ayandi wirinda kwiruka mbere nambere.

Umwanzuro

Hari abavuga ko Utagira ubwoba aba atagira ubwenge ariko buba bubi iyo butangiye kubangamira gahunda zawe. Mugihe rero ufite ikizamini, ukwiye kwirinda ko bwajya hagati yawe n'inzozi zawe kuko birashoboka ko wabwirinda nigihe bwakugezeho ugatsinda.

Uru rubuga twara.rw rugufasha kwitegura ikizamini cya provisoire ukora ibizamini by'imyitozo byikosora ikibazo kukindi, ushobora kurugerageza ukora ikizamini cy'ubuntu  ukanda hano .

Kuri uru rubuga kandi tugufasha kwiyandikisha gukorera ikizamini cya provisoire ndetse na definitif, waduhamagara kuri iyi numero 0788782386 tukagufasha muminota itarenga 5 utavuye aho uherereye.

Yanditswe na Admin
Tariki: 20/09/2023


Yavuguruwe tariki 23/09/2023