Imaze 1 year, 7 months
Muri iki gihe uRwanda rukomeje gukataza mu ikoranabuhanga, Kwiyandikisha kubashaka gukorera perimi y’agateganyo bashobora kwiyandika banyuze kuri mudasobwa yabo cyangwa Telephone yabo batavuye murugo binyuze kurubuga irembo.
www.irembo.gov.rw
Ibyo ucyeneye:
Jya aho bandika imbuga(browser) wandikemo irembo.gov.rw.
Manuka kuri paji ugere mucyiciro cya polisi, ni nano ubona ijambo
Kwiyandikisha gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga
Ukandeho.
Hano uba ufite amahitamo yo guhitamo hayati y’ikizamini cya burundu n’icyagateganyo.
uhitamo ikizamini cy’agateganyo.
Munsi y’ahanditse (Identification document number) shyiramo Romero y’irangamuntu yawe.
Munsi yahanditse ibijyanye n’ikizamini, hitamo amakuru nyayo.
Uburyo uzakoramo ikizamini, ururimi rwo gukoramo, uhitamo aho zakorera ikizamini ndetse na tariki uzakorera ukanda aho bahitiramo itariki.
Umaze gusuzuma neza ko ibyo wahisemo aribyo, kanda kuri ibikurikira aribyo kwishyura.
Nyuma yo guhitamo amakuru y'ingenzi ubona aho gukanda h'ubururu hakwemerera kwishyura, ninaho ukoresha Ikarita ya bank, MTN /Airtel money.
NB: Nyuma yo kwishyura uhabwa code ya dosiye yawe kuri sms/imeyili byemeza igihe n’aho ibizamini bizakorerwa.
Ni ibya'agaciro kwiga ugafata, Igihe utabonye umwanya ko kujya mu ishuri ry'amategeko y'umuhanda, twese tuzi uburyo kwiga wenyine bigorana. Sura urubuga www.twara.rw ukore isuzuma ry'ubumenyi bwawe bwamategeko y'umuhanda ku buntu. niwiyandikisha uramenya amahirwe yawe yo gutsinda nukora mamasuzuma menshi.