Ni akanya gato ...

brake car traffic training

Ubwoko bwa peremi bwemewe mu Rwanda

Imaze 1Β year

Ubwoko bwa peremi bwemewe mu Rwanda

Waba urimo kwitegura ikizamini cyawe cyo gutwara?
Amahirwe menshi, uri gushaka icyiciro  A cyangwa B, muricyo gihe ushaka gutwara imodoka cyangwa moto.
Wari uziko hari ibyiciro 9 byimpushya zo gutwara?

Muri iyi blog, ugiye kumenya icyo ibyiciro byimpushya zo gutwara bikwemerera gukora.

Icyiciro A:

Iki cyiciro cyo gutwara ibinyabiziga kigufasha gutwara moto/amapikipiki,
Imyaka fatizo yo kuyibona ni 18.


person driving orange motorcycle


Icyiciro A1:

Iki cyiciro cyo gutwara ibinyabiziga kigufasha gutwara amapikipiki n’ibinyamitende
itatu bifite moteri byakorewe kugenzwa n’abafite ubumuga bw’ingingo zimwe na zimwe;
Imyaka fatizo yo kuyibona ni 18.

yellow and black vehicle



Icyiciro B:

Iki cyiciro cyo gutwara ibinyabiziga kigufasha gutwaraImodoka zakorewe gutwara abantu kandi zifite imyanya munani ntarengwa yo kwicarwamo hatabariwemo uw'uyitwaye; na 3500KG muburemere ntarengwa.
Imyaka yemewe ni 18.




Icyiciro B1:

Iki cyiciro cyo gutwara ibinyabiziga kigufasha gutwara Imodoka zagenewe gutwara abantu kandi zifite imyanya munani ntarengwa yo kwicarwamo zakorewe kugenzwa n’abafite ubumuga bw’ingingo zimwe na zimwe .
kubona uruhushya ni 18.




Icyiciro C.

Iki cyiciro cyimpushya zo gutwara kigufasha gutwara ibinyabiziga biremereye, burenga 3500KG busera kuri Toni 10.
Imyaka yemewe ni 21.

green and brown drop-side truck near gray building


Icyiciro D.

Icyiciro cyimpushya zo gutwara kigufasha gutwara imodoka zitwara abagenzi barenga 8 kandi batarenga 30 habariwemo n’umuyobozi.
Imyaka yemewe ni 21.

Hiace Commuter 16 Seater | Toyota



Icyiciro D1

Iki cyiciro cyimpushya zo gutwara kigufasha gutwara imodoka zitwara abagenzi barenga 30 hatabariwemo umushoferi.
Imyaka yemewe ni 21

white and black bus running near the mountain



Icyiciro E.


Iki cyiciro cyuruhushya rwo gutwara ibinyabiziga kigufasha gutwara ibinyabiziga bifite ibinyabiziga bikuruye biri muri kimwe mu byiciro B, C, D umushoferi yemerewe gukurura romoruki ifite ibiro bitarenga 750.

Imyaka yemewe ni 21.




Icyiciro F.

Icyiciro cyuruhushya rwo gutwara ibinyabiziga kigufasha gutwara imashini zidasanzwe (ibimashini bihinga, bikora imihanda, biterura bikanapakira…)
Imyaka yemewe ni 18.

yellow and black heavy equipment on brown field during daytime


Noneho ubwo uzi icyo ibyiciro byose by’impushya bivuze,
Kugira kimwe muribyo, ugomba gutsinda ikizamini cy’agateganyo  (ubumenyi bw’amategeko yumuhanda )

Niba warigeze ugerageza kwigira ku bitabo by’ibibazo n’ibisubizo, ushobora kuba wibuka uburyo bigoranye.

Aha niho twara.rw ije gufasha.

Gerageza ubumenyi bwawe mumategeko y’umuhanda, umenye uko uhagaze mbere yuko ujya mukizamini( uranigiraho byinshi).

Kanda hano kugirango ubone ikizamini cy'ubuntu