Uretse ku byerekeye imihanda irombereje y'ibisate byinshi n'imihanda y'imodoka, igice cy'umuhanda kiri hakurya y'umurongo mugari wera udacagaguye ucibwa ku muhanda ngo ugaragaze inkombe mpimbano, kigenewe ibi bikurikira;
Guhagararwamo umwanya muto gusa
Guhagararwamo umwanya munini gusa
Guhagararwamo umwanya muto n'umwanya munini
Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
Hitamo igisubizo nyacyo
Uretse mu mujyi, ku yindi mihanda yajyenwe na minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, uburemere ntarengwa ku binyabiziga bifite imitambiko itatu cyangwa irenga hatarimo makuzungu ni
Toni 10
Toni 12
Toni 16
Toni 24
Hitamo igisubizo nyacyo
Ni iyihe feri ituma imodoka igenda buhoro kandi igahagarara ku buryo bwizewe bubangutse kandi nyabwo, uko imodoka yaba yikoreye kose yaba igeze ahacuramye cyangwa ahaterera
Feri y’urugendo
Feri yo guhagarara umwanya munin
Feri yo gutabara
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Hitamo igisubizo nyacyo
Amatara ndangambere yakira rimwe buri gihe:
N'amatara magufi n'amatara kamenabihu y'imbere
N'amatara maremare n'amatara kamenabihu y'imbere
N'amatara magufi n'amatara kamenabihu y'inyuma
A na B ni ibisubizo by'ukuri
Hitamo igisubizo nyacyo
Nta mwanya n'umwe feri ifungirwaho ushobora kurekurana n'ibiziga keretse iyo:
Feri y'urugendo idakora
Kurekurana ari iby'akanya gato nk'igihe cyo guhinduranya vitensi